Umuvuzigizi wa Perezidansi ya Uganda, Barnabas Tinkasiimire, yatangaje ko ibibazo amadepite bibajije ku ruzinduko Perezida Museveni yakoreye rwihishwa mu gihugu cy’u Buhinde, nta shingiro bifite.
Amakuru dukesha urubuga africareview.com, avuga ko Tinkasiimire ukuriye akanama gashinzwe gahunda za Perezida yatangaje ko yemera ko impamvu y’uru ruzinduko, rwari ruteganyijwe kumara iminsi ibiri ariko ikaza kongerwa, yari kuba yarasobanuwe mbere y’uko rutera ibibazo.
Ati : “Iyo uvuye mu gihugu utabwiye abantu icyo ugiye gukora, batangira guhwihwisa ibyabo. Yari gukorera mu mucyo. None hari abantu bakomeza kuvuga ko arwaye, abandi bakavuga ko yamaze gusaza cyangwa yagiye mu biruhuko cyangwa yigiriye mu bucuruziâ€.
Perezida yari yatagangaje ku mugaragaro ko atajya ajya mu biruhuko, haba mu rugo cyangwa mu mahanga. Uru ruzinduko rukaba rwaratumye atitabira inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kubera i New York, akaba yari ahagarariwe na Visi perezida we Edward Ssekandi.
Ikindi ni uko kuba abo bayobozi bombi batari mu gihugu igihe kimwe, byaratumye minisitiri w’intebe Amama Mbabazi ariwe usigara akora akazi kose.
Tinkasiimire, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi mu burasirazuba bw’akarere ka Kibaale muri Buyaga, yazamuye iki kibazo aho yavuze ko Museveni atemerewe kugira amabanga keretse mu cyumba cye gusa.