AMATEKA YA RADIO Y'ABATURAGE IVUGIRA MU KARERE KA RUSIZI
Radio y'abaturage ivugira mu karere ka Rusizi n'ihami rya radio Rwanda nayo ikaba ibarizwa mu kingo cya ORINFOR aricyo kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru.Yagiyeho kuri gahunda ya leta y'u Rwanda mu rwego rwo kwegereza abaturage itangazamakuru.
Radio y'abaturage ivugira mu karere ka Rusizi(RC Rusizi)yatangiye gutangaza ibiganiro byayo ku itariki ya 31.05.2004, aho yaje ari iya gatatu nyuma yuko hatangijwe izindi Radio z'abaturage, i ya Huye (RC Huye) na Rubavu (RC Rubavu).
RC Rusizi igitangira gukora yakoraga guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba igasubika gahunda saa yine z'ijoro,aha yakoraga amasaha 4 gusa ku munsi,yakomeje kwiyubaka murwego rw'ibikoresho n'abakozi ubu ikaba ikora guhera saa kumi n'imwe za mu gitondo kugera saa tanu z'ijoro ni ukuvuga ko isigaye ikora amasaha cumi n'umunani 18 ku munsi.
RC Rusizi kandi ikorera ku FM ku mirongo ikurikira:
96Mhz(Mont cyangugu), 105.7Mhz(Gihundwe) na 106.9Mhz(Karongi) mu gukomeza kugendana n'igihe ndetse n'iterambere mu ikoranabuhanga RC Rusizi yumvikana kuri Internet aho ushobora no kwisomera amakuru atandukanye.
|