AJKPOASDLKCVKMJ

C

F

ER

DF

MB

E

BGY

 

 

 

 

 

 Iyi nkuru imaze gusurwa inshuro 1447
Banze kugabanya igiciro cy’akanozasuku none natwe ntituzigera tutugura-Abamotari

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto batangaza ko batazongera kugura utunozasuku igihe cyose icyifuzo cyabo cyo kukagabanyiriza igiciro kitari cyumvikana cyangwa ngo hashakwe undi muti.
Musabyimana Soudi umaze imyaka igera kuri 15 akora akazi k’ubumotari avuga ko kuba abamotari batakigura utunozasuku two kwambika abagenzi mu rwego rwo barinda umwanda wo muri ‘casque’ ari uko icyifuzo cyabo cyo kugabanya igiciro cy’akanozasuku mu rwego rwo kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi kitigeze cyubahirizwa.

Agira : « Ubundi turiya twari utwo tugushaka mu gihombo kuko wasangaga umuntu atakaza igiceri cya 50 kuri buri mugenzi ».

Musabyimana avuga ko bo bifuzaga ko akanozasuku kagurwa mafaranga 10 cyangwa 15 aho kuba 50.

Ati : « Ubundi kariya nagaha agaciro nka k’umuheha wo kunywesha fanta cyangwa umutobe kandi wo nturengeje amafaranga arindwi sinzi impamvu rero ko bashatse kukazamurira igiciro ».

Uyu mugabo usigaranye akanozasuku kamwe mutwo yaguze tukiza avuga ko ubundi utunozasuku twari tuje kubirukanisha mu muhanda kuko umuntu atari gukomeza kubona amafaranga yo kutugura ngo abone ay’umusoro n’aya nyiri moto.

Mupenzi Claude ukorera aka kazi mu mujyi rwagati avuga ko bazongera kugura utundi tunozasuku mu gihe byemejwe ko umugenzi aza akishyura noneho bo bagakora akazi ko turangura gusa.

Mupenzi akomeza avuga ko niba leta ishaka kugirira abaturage bayo isuku ngo yakagombye kubakangurira kugura aka kanozasuku n’umumaro wako kugeza aho babyumva bakajya bakigurira aho kubateza igihombo.

Agira ati : « Nk’uko bashishikarije abaturage gukoresha agakigirizo ubu abenshi bakaba bagakoresha nibabe ari nako babigenza ku tunozasuku ugize impungenge ku isuku ya ‘casque’ akajya akigurira ».

Mupenzi avuga ko uretse kuba ubwabo bataratadukunze kubera ko tubahombya hari n’abagenzi batatwishimiye bavuga ko nta kintu turinda ngo kuko n’ubundi umutwe uba ukora kuri ‘casque’ kubera ukuntu tworohereye. Ati : « Igihe cyose polisi ikiduhaye agahenge ntatwo tuzagura rwose ».

Aba bamotari bavuga ko impamvu utunozasuku tukiza bitabiriye kutugura ari uko batinyaga ko polisi yo mu muhanda yabafata ikabafungira moto ngo kuko iyo moto bayifashe bayifunga ukwezi kose kandi ntibiyibuze gukomeza gusora.

Utembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ukareba urujya n’uruza rw’abamotari batwara abagenzi usanga benshi muri bo batagitanga utunozasuku abagenzi nabo ntibabyinura.

Kubirebana n’uko akanozasuku gahenda kandi igiciro cy’igendo kikaba kitarahindutse kimwe ni cya lisanse cyangwa mazutu Nteziyaremye Dieudonné, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abatwara Moto, FERWACOTAM (Fédération Rwandaise des Conducteurs de Taxi-Moto) ku itariki ya mbere y’uku kwezi turimo [Nzeli 2011] yari yatangaje ko ubuyobozi bukuru bw’abamotari bumaze icyumwe kimwe bwandikiye inzego zishinzwe ingendo harimo na RURA basaba ko amafaranga y’ingendo yazamurwa kugira ngo abamotari nti bakomeza kwijujutira igiciro cy’akanozasuku.

Kuri ubu Nteziyaremye avuga ko bagitegereje igusubizo kuri iki kifuzo ariko bakaba bakomeje gutanga inyigisho ku bamotari babasobanurira akamaro ka kanozasuku.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukoresha utunozasuku tariki ya mbere Nzeli uyu mwaka aho hari abo twari twateje umwuka mubi bavuga ko duhenze kandi barabwiwe ko batagomba kutwitwaza ngo bahende abagenzi kandi bagomba kugaha buri mugenzi wese.



Igitekerzo cyatanzwe na ishema jean de dieu
e-mail: jishem@ymail.com

ndabona kariya kanozasuku umushinga wako wizwe utabrabanje gutekerezwaho kuko hagombaga kubanza kubaza abagenerwabikorwa akaba aribo babanza kwiga icyakorwa ngo isuku iboneke ,bigatuma babasha kwifatira icyemezo nticyazaga kugira n'umwe cyabangamira .

Ohereza igitekerezo kuri iyi nkuru

Izina:
e-mail:
Igitekerezo:

UMVA
Free Web Hosting